Uko wahagera

Ministiri Blinken w'Amerika Mu Ruzinduko Rutunguranye Muri Ukraine


Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine asuhuzanya na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine asuhuzanya na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, yasuye Ukraine kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rutari rwatangajwe.

Blinken yari ajyanye ubutumwa bukomeye, nk’uko guverinoma y’Amerika ibivuga, bwo guhumuriza Ukraine muri ibi bihe ingabo zayo zifite ingorane cyane ku rugamba mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yamusobanuriye neza uko byifashe, mu magambo make, ati: “Uje mu gihe rwose turi mu bihe bikomereye igihugu cyacu.” Kuva mu cyumweru gishize, Uburusiya burimo burotsa umuriro ku basirikare ba Ukraine, cyane cyane mu mujyi wa Kharkiv.

Perezida Zelenskyy yashimiye ariko Leta zunze ubumwe z’Amerika inkunga y’ingirakamaro imaze kwemerera Ukraine. Avuga ko ategereje n’igishyika ko intwaro zitangira kugera muri Ukraine, cyane cyane izirinda ikirere.

“Rwose dukeneye misile Patriot zo kurengera akarere ka Kharkiv. Karugarijwe: misile z’Uburusiya zimereye nabi abasivili, abasirikare, buri muntu wese.”

Minisitiri Bliken yahaye icyizere Perezida Zelenskyy

“Turabizi ko ibi ari ibihe bitoroshye. Ariko rero, inkunga ziri mu nzira. Zimwe zimaze kuza. Izindi nyinshi nazo zizaza vuba. Bizahundura byinshi ku rugamba.”

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko irimo yoherereza Ukraine ingengo y’imari y’amadolari miliyoni 400 yo kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Forum

XS
SM
MD
LG